Jump to content

Ishyamba muri Ngoma

Kubijyanye na Wikipedia
Ishyamba muri Ngoma
Ishyamba

Intangiriro

[hindura | hindura inkomoko]
gutera ibiti

Mu karere ka Ngoma hari abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’ibura ry’imbuto z’imyembe ku isoko bitewe n’udukoko tw’utumatirizi twibasiye ibiti byabo bigatuma babitema, bityo bagasaba ko bahabwa ibyo kubisimbura kugirango nibyera bizazibe icyuho.[1][2][3][4]

gutera ibiti

Aba baturage bo mu karere ka Ngoma baravuga ibi nyuma y’uko ibiti byabo by’imyembe,byibasiwe n’udukoko twitwa utumatirizi, babona bidakira ndetse ngo binatange umusaruro usibye guteza umwanda kubera urusazi rutumaho,maze babyiraramo barabitema binatuma umusaruro wayo ugabanuka,none bahangayikishijwe n’igiciro cyayo ku isoko.[1]

gukorera ibiti ku muganda
umuganda w'abaturage
gutera ibite

Gusa bamwe muri aba baturage bo mu karere ka Ngoma bavuga ko iteka bigishwa ko iyo utemye igiti kimwe utera bibiri,bityo bakaba basaba ko bahabwa ibiti by’imbuto, by’umwihariko imyembe yo gutera bagasimbuza iyo batemye kugirango bakemure ikibazo cy’ibura ryayo ku isoko.[1]

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi,RAB,kivuga ko ikibazo cy’utumatirizi twibasiye ibiti by’imbuto bikanatuma bamwe mu baturage babitema kizwi,bityo ko bazabakorera ubuvugizi bagahabwa ibindi byo gusimbuza nkuko bivugwa na Dr. Hategekimana Athanase umuyobozi wa Porogaramu ishinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa muri RAB.[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.isangostar.rw/ngoma-hari-abaturage-basaba-ibiti-byimbuto-byo-gutera-bisimbura-ibyo-batemye
  2. https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/minisitiri-w-intebe-yijeje-isoko-abateye-ibiti-by-imbuto-ibihumbi-440
  3. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kayonza-abahinzi-bafashe-neza-ibiti-by-imbuto-bahembwe
  4. https://muhaziyacu.rw/amakuru/kayonza-na-ngoma-hatangijwe-umushinga-mugari-wo-gutera-ibiti-byimbuto/